Insigamigani

Ndatega zivamo.

Page 1 of 3

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda, ucibwa n'umuntu umaze kugira intege nke, ni we babaza

iki n'iki atatunganije, ati: «Ndatega zivamo!»

Waturutse ku mugabo witwaga Ntambabazi ya Rufangura, mu Bitagata bya Muganza i Rukoma

(Gitarama), ahayinga umwaka w'i 1600.

Ntambabazi uwo yari umuzigaba; yimuka mu Bwanacyambwe i Ruhanga na Mbandazi, ajya

gutura i Rukoma mu Gishubi cya Muganza ahitwa mu Bitagata. Yari umutezi w'inyamaswa,

impu zazo akazijyana ibwami, cyane cyane iz'ingwe. Uwo mwuga Semugeshi arawumushimira

bituma amugororera; amugira umunyamuhango wo gutura impu z' ingwe.

Ntambabazi amaze kuba umunyamuhango, akoranya bene wabo arabibabwira, bose baba abatezi

b'ibwami. Aba umutoni cyane kuri iyo ngoma ya Semugeshi. Amaze gutanga, ariko Ntambabazi

akiri umutoni, hima Kigeli Nyamuheshera; yima Ntambabazi amaze kuba umusaza, na none

agumya gutura izo mpu z'ingwe, ariko ubutoni buragabanuka.

Bene wabo babonye ko atakiri umutoni bajya kumuhakanwa ibwami bashaka kugabana

ubutware bwe ndetse n’inka z'ibiti yagabanye hamwe n'ingororano yahawe. Batangira kwanga

kujya batega kugira ngo Ntambabazi nabura impu zo gutura ibwami, bizamuviremo icyaha cyo

kunyagwa.

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: