Insigamigani

Kugwa mu matsa.

Page 1 of 2

Uyu mugani umuntu awuca iyo yari agiye kugirirwa atya, n'atya, hirya no hino batangira

kubihwihwisa akavuka; ni bwo agira ati: «Nguye mu matsa!»

Wadukanywe na Rugaju rwa Mutimbo, wari umutoni wa Gahindiro, ahagana mu mwaka w'i

1800.

Gahindiro amaze kwima yatonesheje Rugaju; dore ko bombi bari barabanye kuva mu bwana,

barareranwe barakurana, birirwa hamwe barara hamwe; ndetse no mu ishyingirwa ibwami

babashyingirira rimwe. Rugaju amaze kurongora, Gahindiro amuha umunani w'akatsi ko hepfo

no haruguru y'inzira ( ni ukuvuga igice cy'inka z'i Rwanda). Aba umutoni w'akadasohoka kwa

Gahindiro, u Rwanda rwose ruramuyoboka kubera ubwo butoni bwe bw'akadasohoka.

Rugaju yari afite mugenzi we bangana urunuka witwa Ruhwenya. Ni we watumye Rugaju

atagabana inka Semugaza yanyaze i Bunyabungo: Ikunge n'Inyenyeli.

Uwo Ruhwenya Gahindiro yari yaramugabiye kumwicara hagati y'amaguru. Aho Gahindiro

atetse (yicaye hose), Ruhwenya akamwicara hagati y'amaguru. Aho Semugaza amariye

koherereza Gahindiro Ikunge n'Inyenyeli, Gahindiro ashaka kuziha Rugaju ariko yicirwa na

Ruhwenya ntiyazigabana. Ni bwo Rugaju yabwiraga Gahindiro ati: «Nyagasani si wowe nzize,

nzize imbwa yo mu maguru!»

Nuko Ruhwenya agumya kwangana na Rugaju, afatanije n'undi mugabo witwaga Bituganyi;

uwo ni we wahaye Rugaju umutsima uvugishije amaganga ubwo Rugaju avuze ati: «Uno

mutsima wo kwa Bituganyi ni impingane!».

Rugaju rero akomeza kwangana n’abo bagabo bombi. Bukeye ibwami bakura Gicurasi. Ubwo

Gahindiro yari i Mulinja (Muyira - Butare).

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: