Insigamigani

Karaba zikurye.

Page 1 of 3

Uyu mugani, abantu bawuca iyo bagiye guhana umugiranabi, ni bwo bavuga ngo: «Karaba

zikurye.»

Wakomotse kuri Mpozayo w' i Muganza mu Buyenzi (Gikongoro); amaze kugura n'umurundi

witwa Rusigansa imbwa ya Semugeshi yitwaga Horamvuge, ahayinga umwaka w'i 1600.

Kera ku ngoma ya Mutara Semugeshi mwene Ruganzu Ndoli, hariho umugabo w'umuhigi we

wari waragabanye imbwa zitwaga Ibitare; ni na yo mpamvu Musinga yise imbwa ze Ibitare

zatwaraga na Shikili. Uwo muhigi Mpozayo yarahigaga, agatura ibwami impu z'ibihura n'

inzibyi n'imondo.

Bukeye Semugeshi atumiza Mpozayo n'izo mbwa yahigishaga. Mpozayo araza n'ishumi ye,

akigera ku Karubanda, rubanda babonye Ibitare baratangara bamwe bati: «Ziriya mbwa ni

izihe?» Abandi bati: ”Ni iza Semugeshi, zihigishwa na Mpozayo nizo zitwa Ibitare.” Ubwo

abahigi ba Mpozayo nabo barasira, kuko bari bafite n'inyamaswa bishe. Abo mu rugo ibwami

barahurura bumvise umwasiro w'abahigi b'Ibitare na shebuja Mpozayo. Bageze ku Karubanda,

bamwe basubira inyuma babwira Semugeshi n'abo bari kumwe bati : «Nimuze murebe icyo

mutarabona!» Bati: «Hano ku Karubanda hari imbwa tutarabona mu Rwanda! »

Bashigukira icyarimwe bagenda bumva n'uwo mwasiro w'abahigi. Bagitunguka bakubise amaso

Ibitare baratangara. Mpozayo yegera Semugeshi, ati: "Ngaya amatungo yawe!" Semugeshi

abonye imbwa ze zifashwe neza aranezerwa. Abwira Mpozayo ati : «Cyura umuhigo». Mpozayo

n'abahigi be bajya ibwami, barasira. Ab'ibwami, abozi n'abanyanzoga bashigukira icyarimwe

ntihasigara n'umwe.

Umuhigo urataha, ibwami barara inkera yawo, Mpozayo aragororerwa. Ku rindi joro na none

ibwami barara inkera y'uwo muhigo. Semugeshi abwira Mpozayo, ati : «N'ubwo Ibitare ari

nziza, rubanda bose bakaba bazishimye, izindi mbwa zanjye zitwa Ibisiga zizirusha kurunduka».

Mpozayo ati: "Kereka twambikiye hamwe niho twamenya intozo zarundutse!" Semugeshi ati :

«Ejo tuzahige mu rufunzo rwa Mwogo"; dore ko ubwo yari yarasubiye mu rugo rwa se Ruganzu

rwari ku Mwugaliro wa Bufundu.

Barara iyo nkera, mu gitondo bambikira guhiga muri Mwogo; Ibitare zirusha Ibisiga. Barahiguka

barara inkera. Semugeshi yegurira Mpozayo ayo mashumi yombi : Ibitare n'Ibisiga; buracya

aragororerwa. Ubwo yari atuye ku Munini mu Buyenzi; agororerwa inka n'umusozi witwa

Muganza no ku Ngara.

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: