Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo
bagira bati:”Kami ka muntu ni umutima we, nimumwihorere”
Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare); ahasaga umwaka w'i 1400.
Kuri iyo ngoma, hariho umugabo akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe. Muri
ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho n'ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe mu bagore
ba Mibambwe asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, kugira ngo
barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira.
Abapfumu bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye kubyarira mu
Cyambwe (Musambira, Gitarama); Muhangu wenyine yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata
bya Muganza (Kayenzi Gitarama).
Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze.
Bageze kuri Mibambwe bati: «Twese twemeje ko umugore wawe akwiriye kuzabyarira mu
Cyambwe; bati: «Keretse Muhangu wenyine, we yereje ko akwiriye kubyarira mu Bitagata bya
Muganza! Kubera ubutoni bwa Muhangu, bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.
Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. Haciyeho iminsi, agiye ku nda
arananirirwa arapfa. Abapfumu bereje ko yabyarira mu Cyambwe baba boboneyeho urwaho rwo
kurega Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe,
bati: «Nta kindi cyishe umugore wawe; yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho
atereje!»
Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane. Inkuru igera kuri Muhangu, iwe mu
Mvejuru. Abyumvise arahambira n'abe n 'ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza
umwami waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane, ndetse ngo
kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b'abadabagizi kuko bakuriye mu
bukire, ariko bagakunda guhakwa n'ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.
Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira; ni bwo abasezereje ubwe
barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira abasanga iwe. Akigerayo arabatumiza ngo baze
kumwitaba. Bamaze kuhagera, atumiza abatoni be n'abagaragu b'irimenanda; bose baraterana
baba uruvange.