Uyu mugani baca kenshi ngo: «Inzira yabaye Nyabagendwa», bawuca bawerekeje ku nzira irimo
amahoro.
Wakomotse kuri Nyabagendwa wo kwa Nyiranzana mu Mashango ya Ndiza (Gitarama);
ahayinga umwaka w'i 1500.
Uwo mugabo Nyabagendwa yumvise ko Ndahiro ahaka neza bitewe n'uko Abanyanduga
bamuyobotse akabagabira inka ndetse n'imisozi, yibaza uko yabigenza ngo azamugereho. Agisha
inama umugore we, aramubaza ati: «Nzavana he umuntu wansohoza kuri Ndahiro uwonguwo?»
Umugore aramusubiza ati: «Numvise ko Abanyanduga bakunda ibirago kandi ngo bakabikundira
ukuri; nta muntu waho uzi kubiboha; none ngwino tubohe uturago tubiri twiza cyane, maze
uzadushyire Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, numara kutumutura, uzamusabe
kugusohoza kuri Ndahiro».
Nuko Nyabagendwa abwira umugore ati: «Kora aha!» Bahutiraho batangira uturago, umwe ake
undi ake, mu minsi mbarwa uturago turuzura. Nyabagendwa aduta ku mutwe, araboneza n' i
Gihinga na Ruzege kwa Mpyisi ya Sagisengo. Agezeyo asanga Mpyisi yenda kujya kwa
Ndahiro. Yiroha mu rugo aravunyisha, atura Mpyisi utwo turago. Undi aramushima, na we
arishima cyane kuko abonye ibirago byiza byo mu Mashango atabiguze; (dore ko ngo
byagurwaga ibimasa n'amagumba ) kandi akazabitungukana muri bagenzi be bateraniraga kwa
Ndahiro.
Nyabagendwa abonye Mpyisi yishimye, araterura ati: «Rero Mpyisi, naje kugusaba ngo
uzansohoze kuri Ndahiro.» Mpyisi ati: «N'ubu usanze ndi mu nzira zo kujyayo uze tujyane
nzagusohoza.» Bukeye bombi bashyira nzira barajyana. Mpyisi asezeranya Nyabagendwa ko
azaguma ku kiraro cye akamutunga.