Uyu mugani w'Inka ya Nkoronko bawuca bashaka kuvuga ko ntakabura imvano.
Wamamaye mu Rwanda ku ngoma ya Mutara Rwogera ukomotse kuri bene Gahindiro; ahasaga
umwaka w'i 1800.
Gahindiro yari afite abana benshi; ni na cyo cyatumye babita Abahindiro. Ariko abamenyekanye
cyane mu Rwanda ni batatu: Rwogera kuko yabaye umwami, Nkoronko, kuko yari asangiye
nyina na Rwogera, Nkusi, kuko nyina Nyirakimana yari inkundwakazi ya Gahindiro, i Buhoro
bwa Reramacumu mu Nduga ya Musambira; kandi Nkoronko na Nkusi Gahindiro yari
yarabagabiye inka z'ibara (Ubugondo); zari amashyo abiri: Inyenyeli n'Ikunge, Semugaza
yarazinyaze i Bunyabungo aturutse i Ndorwa aho yari yaracikiye.
Uwo Semugaza ni mwene Ndabarasa; ni we mu Rwanda bise Ikitagarurwa, bakabivuga mu
ndirimbo, bati: Ikitagarurwa ni Semugaza: kuko yacitse Abanyarwanda bamutangira akabanesha
akabagerana i Ndorwa, n'uko
kandi Gahindiro yamubwiye kuguma mu Rwanda amaze guhorera Abanyarwanda baguye kuri
Rujyo i Bunyabungo, akamwangira agasubira i Ndorwa.
Nuko Gahindiro amaze gutanga, hima Rwogera; aba ariwe umuzungura ku ngoma. Abana na
Nkusi kuruta mwene nyina Nkoronko, bibabaza umugabekazi Nyiramavugo, kuko Nkusi yari
umwana w'ishyari, ashaka guca umuhungu we Rwogera kwa Nyirakimana nyina wa Nkusi.
Rwogera ariko aranga aramunanira. Nyiramavugo biramurakaza cyane bituma aca Nkusi;
amucira mu Ibumba ho mu Mutara.