Insigamigani

Ingwize yishe Ntango

Page 1 of 2

Uyu mugani bawuca ku muntu ukunda kugira umururumba aririmira utw'abandi, ntanyurwe

n'ibye bwite, n'iyo byamusagiranye; ni bwo bavuga ngo: "Ingwize yishe Ntango."

Wakomotse ku mugabo Ntango; yari umugaragu wa Rukangirashyamba rwa Kanyamuhungu

w'umutsobe, amutwarira i Ndorwa ya Nyabishambi; ahasaga umwaka w'i 1900.

Rukangirashyamba yamaze gupfa azungurwa n'umuhungu we Gashamura. Na we Ntango

akomeza kumutwarira icyo gihugu cya Nyabishambi. Mu igabana ry'u Rwanda na Gikore

azungurwa n'umugabo w'umutsobe witwaga Rutayashwaga.

Uwo Ntango yari intwari cyane, agakunda kurasana n'abanyagikore akabanyaga inka. Amaze

kugwiza inka ziturutse ku muheto, yongera gutera i Gikore ahanyaga amashyo menshi y'inka,

aziroha mu gifunzo cya Nyabishambi, barazambutsa; hasigaramo akamasa gato k'uruvuzo.

Abanyagikore baza bakurikiye inkora kugira ngo bazambure Abanyarwanda. Abanyarwanda

bamaze gukuka cya gifunzo, abanyagikore bacyirohamo. Abanyarwanda bakebutse babona ka

kamasa kasigaye kagishambagira gasubira i Gikore. Ntango ati: «Nsubiyeyo ngarure kariya

kamasa Abanyagikore batagasubiranayo».

Abagaragu be na rubanda rundi baramubuza bati: «Dore Abanyagikore bacyuzuyemo nujyamo

barakwica !». Ngo umuntu ananira umuhana ntananira umushuka; Ntango arabananira; ati

«Akamasa kanjye ntikahera».

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: