Uyu mugani bawuca iyo bumvise induru ivuga ubutunguruza; ni bwo bavuga ngo: «Induru
yabaye impomamunwa».
Wakomotse ku mandwa y'inkonjo umugabo Munanira wo mu Rukatsa (Ingabo za Semugaza wa
Ndarabasa) yarasiye urushyi ku munwa rwumirana na wo bari ku Muvumba (Byumba); ahasaga
mu mwaka w'i 1800.
Ibyo byabaye ku ngoma ya Gahindiro akiri muto; se wabo Semugaza yanganye na Rugaju rwa
Mutimbo; Rugaju amurega ko ashaka kurwanira ingoma, nyamara Semugaza ari we umaze
kunesha Ibigina, amaze kubitsinda i Mwendo wa Kilyango, bishaka kuyirwanira.
Ubwo Semugaza amaze kumva ko aregwa na Rugaju kandi abona ko i Bwami bamureba nabi,
aherako aracika. Ageze ku Ibuye rya Nyabugogo Urukatsa ruhatsinda ingwe bayicishije
amaboko. Bageze ku Kicukiro, inka ye y'inyamibwa yitwaga inka ya Rureli irabyara. Bahamara iminsi bayihemba ngo ikomeze umugongo babone kujya i Ndorwa. Kuhamara iyo minsi yose ni
uko basuzuguraga ingabo z'ibwami bareba ko zitatinyuka kubakoma imbere.