Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu mazi abira ni bwo bavuga
ngo: "Imana iruta Imanga". Ni umwe n'indi ibiri ivuga kimwe na wo: "Imana iruta imanzi" n'
"Imana iruta ingabo".
Yose yakomotse ku ngabo mu byishimo by'Abanyarwanda, Imana imaze kubarokorera umwami,
ahayinga umwaka w'i 1700.
Rimwe Abanyarwanda bari mu Rugerero rw'i Mageregere h'i Kigali cya Mwendo muri Komini
Butamwa, bukeye Cyilima Rujugira ajya kubasura, ahageze arababaza ati: «Igituma mudashotora
u Bugesera ngo mubwendereze twigerageze ni iki?»
Babijyamo, bemeranya kubihubukira nta mana yeze (bataraguje); Cyilima ubwe yiyemeza kuba
umugaba; bukeye barashibura baratera. Ingabo z'i Bugesera zitwaga Imanzi, zibibonye zityo,
zemeza Nsoro kuzibera umugaba nka Cyilima, ariko bajya inama yo kudashoka barwana n'
Abanyarwanda;
Abanyabugesera bakagenda bahunga Abanyarwanda amayembayembo, na bo Abanyarwanda
bagakeka ko ari ukubahunga byo kubatinya. Bageze ku musozi witwa Gihinga Abanyabugesera
baca ibico; bakubira Abanyarwanda hagati, babatera icyorezo kibi.
Ingabo z'u Rwanda zitwaga Imanga zibonye ko zisumbirijwe zisigaye hagati y'urupfu
n'umupfumu, zambura Rujugira umuheto we, kugira ngo adakomeza kurwana. Zimaze
kuwumwambura, ziminjiramo agafu zata urukubo, zikwirwa imishwaro; Cyilima ariruka, Nsoro
amwomaho. Cyilima amaze kubanikira kuko ngo yatebukaga cyane, agera ku mukoke mugari,
awusimbutse arateba ntiyawuzimiza, akubita ikirenge ku rutsike rwo hakurya, ikiguja cyawo
kirarimbuka kimurundumuriramo!