Insigamigani

Ihuriro ni i Huro

Page 1 of 3

Uyu mugani bawuca iyo bacanirana amarenga y'inama yanogejwe; nibwo bagira, bati: «Ihuriro

ni i Huro».

Wakomotse ku nama, umugabo Muberamfura w'i Kigese na Mibilizi (Gitarama) yagiriye inshuti

ze: Rugango na Murego; ahasaga umwaka'i 1600.

Ubwo Mibambwe Gisanura, yari i Bumbogo bwa Huro h'i Mbilima; hanyuma yohereza

umuhungu we Mazimpaka gutura mu Nduga ngo ayiyobore binoze.

Ahaguruka i Ruganda ataha i Rwahi, bukeye ataha i Bugoba arahacumbika, nijoro ingoma

zirabikira, bukeye zirabambura. Igihugu cyumvise ingoma; kirakaka; baza kureba ibyabaye.

Bahageze basanga ari Mazimpaka mwene Mibambwe. Baratarama barahakwa, barararira

buracya ingoma zongera kubambura. Kuva ubwo uwo murenge wa Bugoba witwa Umugina

w'ingoma kugeza ubu.

Aho Mazimpaka ahagurukiye aho i Bugoba, ajya ku Ijuru rya Kamonyi ahatanga ibibanza,

arahubaka. Haciyeho iminsi, atanga abatware ba se batwaraga i Nduga; Kogoto w’i Nyakibungo

ku Mugina wa Jenda na Kabugondo, Kaza ka Nyabuseli w'i Gisitwe cya Gacurabwenge mu

Rukoma, Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga; bapfana na Mpaka na Mpombo, na bo bari abatware

ba Gisanura mu Nduga.

Yabajijije imihigo yabo bajyaga bahigira se bamusanze i Bumbogo, bakamubwira ko bamurusha

inka nziza; arabatanga barimbukana n'urubyaro n'abatoni babo. Hasigara umutware umwe

witwaga Mugarura wari utuye i Kinyambi cya Rugalika h'i Runda, hasigara na rubanda rugufi

ruyoboka abatware bashya. Mu rupfu rw' abo batware, Kaza yari afite murumuna we witwaga

Rugango, Kogoto afite mukuru we witwaga Murego ; abo bombi baracika bihisha hamwe; i

Kigese na Mbiliza mu ishyamba ry'uruberanya rwa Gitogonyore ku mugabo w'umuci w'umunyu

witwaga Muberamfura.

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: