Insigamigani

Ibintu ni magirirane

Page 1 of 2

Uyu mugani baca kenshi, bawuca iyo babonye ineza yiturwa indi, ni bwo bavuga ngo: «Ibintu ni

magirirane»

Wakomotse kuri Sebantu wari umunyanzoga wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda;

ahasaga umwaka w’i 1400.

Uwo mugabo Sebantu yari mwene Ruhago w'umuzigaba, iwabo hakaba ku Ndiza; ni we rubanda

bahimbye irya Magilirane. Ni bo Bazigaba bitwa Ubukara bakomoka kwa Gahu na Gakara; bari

abahanuzi, ingoma nyiginya itaraduka mu Rwanda, nibo Bazigaba b’Abasangwabutaka

banavugwaho ko bahanuye inka zizaza mu Rwanda. Ababakomokaho bacyibukwa ni abo kwa

Nkwaya ya Muvubyi.

Nuko Sebantu amaze gukeza Mashira, aba umunyanzoga we, kandi akomeza n'umuhango wabo

w'ubupfumu. Abyamamaramo byombi; ariko ahanini akarangwa n'imico myiza yagiraga;

abamuhanuje benshi ntabake ingemu, abamusabye inzoga bafite inyota nka bagenzi be,

ntabagurishe akabahera ubuntu.

Bukeye Mashira n'abapfumu be bajya ku miti (kuragura intondwe) baraguriza ko Sekarongora

atazanyaga Mashira Nduga na Ndiza: yahatwaraga hombi. Abapfumu ba Mashira beza intondwe,

bemeza ko Sekarongoro ntacyo azatwara Mashira.

Ariko Sebantu na Mashira bagumya kugononwa, Mashira, ati: «Inkebe y'intondwe twaraguye

twasanze ireba ingoma (umwanya w'intondwe). Sebantu na we ati: "Tujya gufata iyo ntondwe

yaducitse igwa aho inka zikamwa; ubwo ni ukuvuga ko igihugu Mashira yatwaraga cyayobotse

Urukamishirizo (mu Rukamishirizo ni aho ingoma z'ibwami zavugiraga).

Bahera ko bava ku muti (aho bicaraga baragura intondwe ) barataha. Bukeye bongeye kubikira

intama (kuyibaga) ibura inganji (umutima wayo mu ndagu). Bamaze kubura inganji, Sebantu

abwira abandi bapfumu ati: « Ntimwirirwe muyitega, inganji yeguriwe nyirayo. Ubwo

yaraguraga ko igihugu Mashira yatwaraga cyeguriwe Sekarongoro.

Ubwo Sebantu amaze kumenya ko Mibambwe azatsinda Mashira aramucika yisangira

Mibambwe. Nawe abonye umuntu uvuye kwa Mashira arishima cyane, Sebantu ahakwa na

Mibambwe, aratona cyane, Na we amushyira mu bandi bapfumu b’ibwami, ababwira n’uko

imana zo kwa Mashira zagenze bituma Mibambwe arushaho kwishima.

Haciyeho iminsi Mibambwe ashaka gutera Mashira. Sebantu ajya imbere y'ingaho za Mibambwe

batera Mashira ku Kivumu cya Nyanza. Bagezeyo ingabo za Mihambwe n'iza Mashira

zirambikana. Iza Mibambwe ziranesha, Mashira arafatwa bamushyira Mibambwe.

Ageze imbere ye abantu benshi bemeza ko Mashira akwiye gupfa. Ariko Sebantu wahoze ari

umugaragu we yumvise rubanda rwinshi ruvuga ko Mashira akwiye gupfa arababara cyane,

yibuka aho Mashira yamuvanye ari umukene cyane; niko kwibuka kumusabira imbabazi kuri

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: