Uyu mugani bawuca iyo babonye ibyago byadutse mu mbaga cyangwa mu muryango; ni bwo
bagira, ngo: «Hazakira Solyo!»
Wakomotse ku munyabugesera witwaga. Solyo; ahayinga umwaka w'i 1400. Ku ngoma ya
Cyilima Rugwe mu Rwanda n'iya Nsoro i Bugesera.
Ubwo hariho umugabo witwa Solyo; yari umuhondogo mwene wabo wa Nsoro, igikomangoma
cy'i Bugesera. Aho Cyilima amariye gutwara umugore wa Nsora witwaga Nyanguge (nyina wa
Kigeli Mukobanya), Solyo yavaga i Bugesera rwihishwa akaza kumusuhuza; kuko yari inshuti
ye cyane. Ndetse Abanyabugesera bakekaga ko ari umusambane we.
Nuko Solyo na Nyanguge bagumya kubana batyo muri urwo rwihisho. Bukeye Solyo aza mu
Rwanda gusura Nyanguge. Ahageze asanga baraguriza gutera u Bugesera. Solyo aganira na
Nyanguge biratinda. Bigeze aho Nyanguge abwira Solyo ko bagiye guterwa. Undi aramubaza
ati: «Ubwo se nabigenza nte ko Cyilima amaze kuturusha amaboko kandi ko azadutsinda!»
Nyanguge aramusubiza, ati: «Niba wemeye reka nzamugusohozeho aguhake, akwikirize! Solyo
aremera.
Igihe bakiganira Rugwe arinjira aricara. Aganira n'umugare we. Bigeze aho Nyanguge abwira
Rugwe, ati:"hano hari umuntu w'i Bugesera mwene wabo wa Nsoro ushaka kuguhakwaho."