Insigamigani

Hajemo Bendegereza

Page 1 of 2

Uyu mugani umuntu awuca iyo atunguwe n'amakuba agatakana icyo bakeka ko ari cyo

cyayamukururiye; nibwo akigira urwitwazo ati: «Hajemo bendegereza!»

Wakomotse kuri Rugango rwa Bendegereza w'i Runda na Gihara, ahayinga umwaka w'i 1900.

Rugango uwo yari umucuzi w'umuhinda (ukomoka kuli Muhinda) agatwara abacuzi bose bo mu

Rwanda, Rwabugili yari yarabamugabiye. Bari n’Abanyamuhango w'i Nyundo y'ibwami yitwaga

Nyarushara: yari iya Ruganzu Ndoli yacurishaga, ni cyo cyatumye Rugango bamuha ubutware

bw'abacuzi bo mu Rwanda.

Nuko Rugango arakira; akijijwe n'ubutware bw'Abacuzi; aba umutoni kuri Rwabugili. Agatura

amacumu n'imyambi n'ibindi byuma byose ibwami batwaraga. Ariko n'ubwo yatwaraga abacuzi

bwose, hariho n'abo yatwaraga bigereraga ibwami. Bukeye rero abacuzi b'i Gihinga na Ruzege,

bahiga n'ab'i Gishamvu; bamwe bati: «Tubarusha gucura; abandi nabo biba uko. Ubwo bahigaga

gucura amacumu y' imihimba, bahigishaga.

Bamaze guhiga bateranira i Sakara mu Gisaka aho Rwabugili yari ari; babaha ababahagarikira

b'abahigi baza kubakiza. Baracura. Abacuzi b'I Gihinga barusha ab'i Gashamvu. Abahigi baraza

babibwira Rwabugili, bati: « Abanyagihinga barusha abanyagishamvu». Umutware wabo

Rugango arabihakana, ati: Ntabwo abanyagihinga barusha abanyagishamvu. Ariko yabivuze

yarashyikiriye ibyuma byose bacuze.

Rwabugili ati: «Ibyuma bacuze biri he ngo abandi babakize ? Rugango, ati: «Ni jye ubifite».

Rwabugili, ati: «jya kubizana tubakize». Rugango ajya kubizana, ariko arabigurana abyita

iby'abanyagishamvu, naho iby' abanyagishamvu abigira iby'abanyagihinga. Arabizana, abyereka

Rwabugili n'abo bari kumwe. Igihe bataragira icyo bavuga abacuzi b'i Gihinga barashega; bati:

”Ibi byuma bavuga ko byacuzwe n'abanyagishamvu ni ibyacu! «Abanyagishamvu na bo bati:

“Ni ibyacu!” Rwabugili ati:" Nimuhamagare ababahagarikiye bacura babakiranure.

Ababahagarikiye baraza babisobanura neza berekana iby'abanyagihinga n'ibyabanyagishamvu.

Rugango n'abacuzi b'igishamvu barashega.

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: