Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye ahantu hashize abantu ,cyangwa ibintu byari
bihijihije; ni bwo bagira bati: «Habaye imara».
Wakomotse ku musozi witwa Mara wo mu Busanza (Rusatira-Butare); ahasaga umwaka w' i
1500.
Ruganzu Ndoli yamaze kubunduka i Karagwe k' Abahinda kwa nyirasenge Nyabunyana agarutse
kubura u Rwanda, abiru bararumutambagiza, bamwereka rubanda, bababwira ko izina rye ry'ubwami ari Ruganzu. Rubanda bamwe baramwemera baramuyoboka, abandi ntibamwemera
baramugandira; bituma agomba kubayoboza igitsure.
Abanza kuyobokwa n'abasore b'i Byumba n'u Bwanacyambwe n'u Bumbogo, ariko na bo ari
bake, ni bo yaremyemo umutwe w'uburiza bw'ingabo ze zitwa Ibisumizi. Amaze kurema uwo
mutwe w'Ingabo ze abanza kujya kuyobora i Kinyaga; atsinda umuhinza waho witwaga Mukire
amukubise intorezo ye (ni yo yahoze ibwami yitwa Rwamukire) .
Nuko Ndoli amaze kuyobora i Kinyaga, aboneza mu Nduga atunguka i Mara na Ruhashya ho mu
Busanza (Butare); ahagera bwije, aho agiye gucumbika bamutera ibirago. Arambuka ajya i
Ruhashya gucumbikayo; bo baramwakira bamucanira indaro. Agumya kurambagira u Rwanda,
abasore benshi baramuyoboka binjira mu mutwe w’ingobo ze (Ibisumizi).
Abonye amaze kugwiza amaboko, yibuka uko wa musozi wa Mara wamugize; asubirayo kugira
ngo arebe ko bongera kwanga kumucumbikira. Agezeyo nanone banga kumucumbikira, ndetse
ngo bamubwira n'amagambo mabi cyane, bavuga ko atari mwene Ndahiro. Ndoli abibonye atyo
agaba Ibisumizi kuri Mara bararwana.
Ibisumizi biraharimarima biratsemba, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Amaze guteza Mara
itabi, ajya gutanga ibibanza i Ruhashya; ni rwo rugo rwe rwa mbere mu Rwanda. Amaze kubaka
i Ruhashya, aca iteka ko nta muntu uzongera gutura i Mara; ndetse ngo ntihazagire n'inka
ziharisha.
Nuko kuva ubwo haba igisozi, bakajya bahahamba abantu; bituma bakurizaho kuvuga ko aho
abantu n'ibintu byashize haba habaye imara (i Mara); Hongeye gutuzwa na Kigeli
Nyamuheshera, umwuzukuru wa Ndoli.
"Kugira ahantu imara = Kuhatsemba ibyari bihijihije."