Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kwigisha umuntu ngo akurikize urugero rwiza
abonana abandi; ni ho bagira, bati: «Gera umuzinga ku wa Bugegera ! »
Wakomotse ku mugabo wo ku Ntenyo mu Nduga y'epfo witwaga Bugegera, akaba umugaragu
wa Mirenge, wa mukungu w'ikirangirire bajya bakurizaho kuvuga ngo naka atunze ibya Mirenge
ku Ntenyo.
Mirenge uwonguwo yamaze gukungahara cyane mu Nduga yose rubanda baramushikira, baza
kumucaho inshuro; kandi ngo ubwo bukungu bwe bwakomokaga ku mizinga y'inzuki yagikaga,
bituma agira ubuki bwinshi, abafite amasuka, amagumba n'amapfizi, bakabimuzanira bagatetura
(kugurana ubuki).
Nuko biba aho bishyize kera, wa mugabo Bugegera w'umugaragu wa Mirenge wari umukene
cyane ageretseho no kuba yaracitse intoki zikiganza cy'iburyo, akajya yitegereza imizinga ya
Mirenge bahakura ubutitsa; azirikana n'ibintu rubanda bazanira Mirenge bagurana.
Niko kwigira inama, ati: «Ahari na njye mboshye imizinga nkayagika ubanza namera nka
Mirenge; n'aho kandi ntasa na we, nibura nakwibeshaho»! Ati: “Inzuki Mirenge ntazifata ngo
azishyire mu mizinga ye; bisubiye si n’abantu be bazitera ngo bazinyage bazizane mu mizinga.
Ni bwo atangiye aca imicundura n'akaboko ke kamwe k'ibumoso; mu Nduga y'epfo kera nta
shyamba ryahabaga; hari umukenke wiganjemo umucundura; na we Mirenge, ibiti yaboheshaga
imizinga, abantu be babikuraga mu Mayaga ku Rutabo rwa Kinazi.