Insigamigani

Bizamukoza ibara

Page 1 of 3

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wisengeneza mu bishobora kumubyarira akangaru

zihinduye imirishyo; ni bwo bavuga ngo: «Bizamukoza ibara».

Wakomotse ku nka zitwaga Ikunge n'Inyenyeli, Semugaza yari yanyaze i Bunyabungo, ahagana

mu mwaka w'i 1800.

Yuhi Gahindiro yari afite umutoni we w'akadasohoka witwaga Rugaju rwa Mutimbo;

yamutonesheje se wabo Semugaza mwene Ndabarasa amaze kunesha bakuru be na barumuna be

bitwaga Ibigina bashakaga kurwanira ingoma. Ajya kubanesha barwaniye i Rubona rwa Gihara

(Runda, Gitarama). Baharwanira iminsi igeze kuri ine. Iz' ibwami na Semugaza n'ingabo ze

Urukatsa zirabatsinsura, zibageza ku Rugogwe rwa Kinyambi (ahitwa mu Nkoto yimiraga

ubushita bwishe Mibambwe Sentabyo).

Ubwo Urukatsa, ingabo za Semugaza zongera kubakubita inshuro ndende, zibageza ku Kivumu

cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye, Gitarama), ho baharwaniye arnezi atandatu; hanyuma

Urukatsa rubambura ingoma babungeranaga bayivuza, ngo rubanda nimuvune umwami».

Nuko rubanda rugufi rumaze kumenya ko Gahindiro ari we mwami, rubavaho basigarwaho

n'abakomeye. Ibigina bimaze kubura iyo ngoma, bikajya bivuza induru bigira biti: «Rubanda

nimuvune umwami» ! Bamaze kuneshwa ni ho hadutse umugani uzwi na rubanda rwose, ngo:

«Induru ntirwana n'ingoma»

Ubwo Semugaza n' ingabo ze Urukatsa, bagumya guhashya Ibigiina, babigeza i Mwendo wa Kilyango mu Kabagali (Gitarama). Bamaze kuhabageza, rubanda bose babavaho;basigara

bonyine batagira kivuna Semugaza n'ingabo ze barahabatsinda; ni wo mugani ukivugwa kugeza

ubu ngo: «Yariguranuye nk'izi Mwendo!» Ubwo Semugaza atabarukana n'ingabo ze rubanda

babogeza, kuko yarwaniye umwana we, umuhungu wabo Gahindiro, bakuru be bashaka

kumwiba ingoma.

Semugaza amaze kunesha Ibigina, birengaho Rugaju amurusha ubuhake kuri Gahindiro na nyina

Nyiratunga. Ni bwo Semugaza acitse ajya i Ndorwa n'ingabo ze Urukatsa. Mw'icika rye, ibwami

bamukurikiranye, arabanesha yiturira i Ndorwa. Agezeyo yanga kuyoboka Gahaya. Gahaya

ashatse kurwana na we arabitinya. Semugaza yiha igice cy'i Ndorwa; ntiyayoboka Gahaya,

ntiyayoboka na Gahindiro. Ni bwo we n'ingabo ze, rubanda babise Abahebera banutse Gihara

bahebye amagara.

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: