Insigamigani

Bizakizwa na Mbuga

Page 1 of 3

Uyu mugani, bawuca iyo babonye abaziranye basizanira ikintu rukabura gica,

bagakiranurwa n' ingobotsi itari nyirandakuzi, ni bwo bagira bati: «Bizakizwa na Mbuga»,

cyangwa «Barakizwa na Mbuga!»

Wakomotse ku mugabo wo mu Bwanacyambwe (Kigali) witwaga Mbuga; ahayinga umwaka w'i

1500.

Ku ngoma ya Yuhi Gahima habayeho abagabo babiri bangana urunuka, bakaba abagaragu ba

Mudende, watwariraga Gahima u Buhanga bwose n'ingabo zitwa Inzirabwoba; umugabo umwe

yitwaga Senkalishya, undi akitwa Rutanga; urwango rwabo rugakomoka ku ngabano z'ibikingi

bahawe na shebuja Mudende, bajya kumuburanira akababuza kuragira aho bapfa, ngo kugeza

igihe azagira kubakiranurira.

Nuko biba aho bityo, haciyeho iminsi Mudende aranyagwa, u Buhanga n'Inzirabwoba bigabanwa

n'uwitwa Ntabwoba. Amaze kugabana, arayobokwa ararabukirwa, ararundisha.

Haciyeho indi minsi, Senkalishya ajya kuregera Ntabwoba; ati: «Mu

dende agitwara namuregeye Rutanga ko andengera mu gikingi cyanjye nigabaniye, anyagwa

ataradukiranura, none nagusabaga ko watuburanisha ukadukiranura. Ntabwoba amaze kubyumva

aramubwira, ati:«Genda nzababuranisha numve nyir' igikingi uwo ari we. Rutanga abyumvise

aratanguranwa, ajyana inka y' imbyeyi ayitura Ntabwoba. Aramubwira, ati : «Ibyo Senkalishya

yakuregeye ni ibinyoma ati: «Ahubwo ibyo akangisha ni uko yari umutoni wa Mudende,

Ntabwoba abwira Rutanga, ati:«Genda ugumane ahantu hawe ntabwo nteze kuzababuranisha;

ati: «Niyongera kukundegera nzajya mwihorera».

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: