Uyu magani bawuca iyo babonye ibintu biyobowe kuri nyir'uburyo, kabone n'iyo habamo
ababyangirira; ni bwo bagira bati: «Bishya bishyira Bishyito».
Wakomotse ku mugabo witwaga BISHYlTO; ahagana mu mwaka w'i 1600.
Yari umunyamuhango w' umuganura w' ibwami, akaba mwene wabo wa Musana wa Nyamurasa
mu Bumbogo bwa Huro (Kigali).
Bishyito uwonguwo, Gisanura amaze kwima ingoma, yaramutonesheje amugabira gutora ibitoki
mu Bumbogo. Amaze kugabana uwo mwuga, awukiriramo cyane bitewe n' ibyo bitoki atora
agatara.
Amaze kumva ko bimuhembuye, u Bumbogo abugabanyamo kabiri; abugabana na mwene wabo
witwaga Nayino, kugira ngo na we akizwe n'uwo murimo w' ubutora bw'ibitoki. Nayino
amuhereza mu Bumbogo bwa Rushashi mu Kiruku, Bishyito na we aguma ku mwegega wa
Nyabarongo na za Shyorongi.
Nuko Bishyito na Nayino batwara u Bumbogo birambuye, barakira baradendeza karahava.
Bigeze aho, Abambogo barababara. Nayino agiye gutora ibitoki mu Kiruku, Abanyakiruku,
baranga barabimwambura. Abibonye atyo ntiyabarwanya, ajya kubaregera shebuja Bishyito;
amutekerereza uko bamurakariye n'uko bamwambuye ibitoki.