Uyu mugani bawuca iyo babonye ahantu basahinda bateye imvururu, ni ho bavuga ngo: «Bateye rwaserera»!
Wakomotse kuri Rwaserera w’i Busororo mu Rukaryi (Kigali); ahagana mu umwaka w’i 1700.
Ubwo hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira, maze batera akanda k’inzam, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukaryi n’ u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’ inzara karahava.
Mu Rukaryi, i Rusororo, hagatura umugabo witwa Rwaserera, akaba umukungu ukomeye cyane, afite amasaka., yuzuye ibigega; abantu bo muri utwo turere bakajya kumucishaho inshuro, ndetse n’abafite ibimasa n’ amasuka bakazana abahahira.
Inzara igumya guca ibintu muri utwo turere. Bukeye umugabo wari utuye i Buganza bwa Kiramuruzi witwa Rubanguka rwa Mpama arikora ajya gukeza Rwaserera. Ageze iwe, ati: “Nje kugukeza ngo unsindire iki cyago cy’inzara”.
Rwaserera aramwemerera, aramuhaka. Amushyira mu bahinzi be arahingana. Bukeye Rwaserera ajya kureba uko abahinzi be bahinga. Asanga Rubanguka yihagarariye. Amubonye, aramutonganya, aranamutuka, ati: «Dore ngo iyo nyana y’ imbwa y’ umuganza w’umudeshyi ngo irandeheshereza abahinzi; nkabona iwanyu mwararimbuwe n’ inzara ni ubwo bunebwe bwanyu!»