Uyu mugani, bawuca iyo bahonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza, ni
bwo bagira bati: «Baramubaza ati: «Ngali».
Wakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo ku Mukingo; ahasaga umwaka w'i 1400.
Hari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ari mu Ruhango na Nangingare h'i Mutakara na
Nyamagana, hakaba abana babiri bavuka mu miryango ituranye kandi, yuzura cyane, bituma
n'abo buzura bakanaragirana amatungo; umwe yitwaga Ngali, undi akitwa Runyotwe.
Barabana baruzura mu bwana, bamaze guca akenge Ngali akurana imico myiza, na we
Runyotwe atangira ingeso z' uburyarya; batashya inkwi, Runyotwe akandura iza Ngali. Ngali
yagana aho yari yanditse inkwi ze, agasanga Runyotwe yazanduye, yamubaza, Runyotwe, ati:
Sinzi aho zagiye. Bacukura ibijumba bakotsa, Runyotwe akuhura Ngali, yamara gutirimuka
akabyiba. Ngali yagaruka akabiheba bikamubabaza.
Nuko Ngali amaze kwitegereza iyo migirire ya Runyotwe basobanura amatungo, umwe aragira
ukwe undi ukwe. Baba aho bamaze no kuba ingaragu bakomeza kwangana, kugeza igihe baba
abagabo. Bamaze kwubaka Runyotwe akomeza ya ngeso y' ubusambo; aba umushimusi.
Amaze kuba impangu y'umujura atangira kunywana n'abanyakabagali na bo b'abashimusi.
Bukeye ajya mu Busanza naho ahashaka izindi nshuti baranywana. Ajya ku Mayaga no mu
Nduga, naho arahanywana.
Yiba inka mu Kabagali akazigurana n' inshuti zo ku Mayaga. Iyo aguranye akayijyana iwe ku
Mukingo na Mwanabili; mbese akomeza kubigenza atyo, inka arazigwiza.
Abonye zimaze guca ibikumbi, na rubanda rumaze kumuhurahura, agira ubwoba aribaza ati "Izi
nka ntunze zingana zitya ntagira umpatse zizarinkorera. Arikora n'inyana y' ishashi, ayitura
Kamegeli ( uyu witiriwe urutare rwa Kamegeli), wari umutware wa Mibambwe; amusaba
kuzamumusohozaho.