Amagambo ahariwe Nankana, Uyu mugani bawuca iyo babonye amakuba agarutse nyirabayazana, ni bwo bagira, bati: “Amagambo ahariwe Nankana”.
Bamwe batekereza ko wakomotse kuri Nankana ya Rutamu w’i Rumuri na Muhura, mu Buganza, ahayinga umwaka w’i 1400, abandi bagatekereza bavugako Nankana yari atuye mu Ruhango rwa Kigali nanone muri ayo magingo.
Abavuga Nankana w’i Rumuri na Muhura rero, batekereza bavuga ko ku ngoma ya Cyirima Rugwe, mu Buganza hari umugabo witwa Rutamu, asaza asize abana benshi barimo uwo nguwo Nankana; akaba mukuru wabo.
Ngo yagiraga ingeso mbi cyane, yahaka umugaragu ntibamarane kabiri; ngo mbese yagiraga amahane kurusha abazima n’ abapfuye, abavandimwe be bagahora bamuhana ariko akabananira; ntiyagiraga gihana.
Bigeze aho baramwimuka bajya gutura i Gatsibo mu Mutara. Nankana asigara i Rumuri wenyine, agumya kwangana na rubanda. Abari inshuti asigaranye bagumya kumuhana arabananira. Rubanda bose baramwanga baramwamagana.
Amaze kumererwa nabi n’abaturanyi be b’i Rumuri, ni ko kuhimuka ajya gukeza umugabo w’ i Nduga witwaga Rukari, yari atuye i Rugobagoba h’ i Musambira (Gitarama).
Rukari aramwakira, amugabira agakingi kitwa Mushimba kari hafi ya Rugobagoba. Agaturamo n’abana be; yimura inka ze ziva i Rumuri ziza i Mushimba mu Nduga.
Ngo ingeso ntipfa; ipfa nyirayo yapfuye! ageze i Mushimba akomeza. kugira za ngeso ze yahoranye i Rumuri, ndetse arushaho; ntihagire ucumbika iwe, ntihagire uhugama imvura, n’aho yaba amahindu; uje kugama, akamwirukana.