Insigamigani

Amagambo ageze iwa Ndabaga.

Page 1 of 5

Uyu mugani bawuca iyo babonye ibintu bimaze kuba ingombabagabo; ni bwo bavuga ngo

«Amagambo ageze iwa Ndabaga» cyangwa ngo: «Byageze iwa Ndabaga.!»

Bamwe batekereza imvano yawo ntibavuge amavu n'amavuko y'uwo Ndabaga; abandi ariko

bakavuga ko yali umukwobwa wa Nyamutezi mu Bwishaza (Kibuye); ahasaga umwaka w'i

1700.

Ndabaga uwo ngo yavutse ari ikinege; atagira uwo akurikira n'umukurikira., kandi yari

umukwobwa. Yamaze kuvuka akiri uruhinja, se ajya mu rugerero; ajyana n'abandi

banyabwishaza. Ndabaga akaba yarasigaranye na nyina, akura atazi se; akajya abaza nyina, ati.:

«Mbese ko ntajyra mbona data aba hehe ?» Nyina, ati: " Aba mu rugerero." Byatinda akwongera

kumubaza, ati: «Ariko se ni kuki data adataha ?» Undi ati: «N'uko adafite umwana w'umuhungu

wo kumukura, ntagire n'undi bava inda imwe ngo amukure; yagiye atarabyara umutabazi!

Noneho Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihungu: nko kurasa, gusimbuka, gutera icumu,

Page 1 of 5
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: