Uyu mugani bawuca iya babonye umuntu uri mu kaga yabuze epfo na ruguru, ni bwo bagira,bati: «Ageze mu gahinga ka Yihande!»
Waturutse kuri Yihande se wabo wa Cyilima Rugwe wari utuye mu mpinga ya Gitima (Rutobwe-Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1300.
Ubwo Nkorokombe, nyirarume wa Ruganzu Bwimba yamaze gutinyirira ingoma avuga ko yazanye amagara, Ruganzu ararakara atabara bucengeli mu Gisaka ikitaraganya nta mana zimubereye umutabazi, ari byo byavuyemo umugani ngo: «Umusindi yarenze akarwa.»
Ni byo Ruganzu yasubije intumwa ya nyina amutumyeho ngo nagaruke hatabare nyirarume.
Noneho ati: « Genda ubwire uwo mukobwa w’umusingakazi uti:«Umusindi yarenze akarwa», ni na yo nkomoko yo kudasubira ku ngoma kw’Abasinga babyaranaga abami n’ Abanyiginya; byaturutse kuri Ruganzu Bwimba watabaye ari umubira (atarabyara), umugore we atwite inda y’uburiza ari yo yabyayemo Cyilima Rugwe.
Ubwo Nkorokombe yabanaga n’umwana yareraga w’umunyiginya (Umusindi) witwaga Yihande. Ariko Ruganzu yatabaye Yihande amaze kuba umusore, kuko bari baravukiye rimwe.
Ajya gutabara burengeli, yasize araze se wabo Cyenge yuko Abasinga batazasubira ku ngoma; amuraga n ‘uko umwana we uzavuka batazamuha ubwami; ati «Ni we uzabwiha!»
Ubwo kandi Ruganzu ajya gutabara, yari yatumye kuri Yihande ati: ” Ngwino dutabarire ingoma yacu.» Nkorokombe aramubuza, ati: « Ikingakinge agende wowe usigare».
Niyo mvano y’umugani wamamaye mu Rwanda ngo: «Umunyiginya mutindi atinyirira ingoma ari iyabo Byakomotse kuri Yihande wanze gutabarana na Ruganzu bucengeli kandi bava inda imwe.