Uyu mugani, mu kinyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu bo bari kumwe
akanyonyomba adasezeye, ni bwo bavuga ngo: «Agenda nk'Abagesera».
Wakomotse ku munyabugesera witwaga Muganza, wiyahuye muri Cyohoha, i Bugesera (Kigali);
ahayinga umwaka w'i 1400, umwami w'i Rwanda Cyilima Rugwe amaze gucyura umugore wa
Nsoro Bihembe, witwaga Nyanguge nyina wa Kigeli Mukobanya, ari bwo mu R wanda
bahimbye umugani ngo : « Umwami uraguza yatsinze ubuguza" (bavuga ko Nsoro yahugiye mu
gisoro na we Rugwe agahora araguriza gutsinda u Bugesera )
Nsoro umwami w'u Bugesera yari afite umugaragu w'umutoni we akitwa Muganza. Bukeye u
Rwanda rumaze gutsinda u Bugesera, Muganza aracika;
acikira i Burundi. Ahageze bamufata nabi, ajya i Karagwe. Agezeyo na bo bamufata nk'i
Burundi, naho arahava.
Mu nzira agenda, ngo aribaza ati: « Mbigenje nte ! ko ninjya mu Rwanda bazanyica kuko nari
umutoni wa Nsoro! Apfa kwihangana asubira i Bugesera. Agezeyo, ahasanga umunyarwanda
wahagabanye witwaga Gasigwa, akoma yombi ati: Nyagasani mutware w'u Bugesera nje
kugukeza; uzandeme amaboko n' amaguru »
Nuko Gasigwa aramwemera. Muganza agumya kumuhakwaho kugeza igihe Gasigwa
amugabiriye inka z'imbyeyi eshatu z'umuriro. Amaze kuzibona yongera kwibaza. ati : « Ubu ko
ngiye guhakwa ibututsi kandi nari umugaragu w'ibwami, bizamera bite ? Ubwo yavugaga ko yari
umugaragu wa Nsoro.
Yegera Gasigwa, ararnubwira, ati:"Naragushimye kuko wampaye umuriro, none ndagusaba ko
uzansohoza no kuri Cyilima. Gasigwa abaza Muganza, ati: «Ese wabonye ko jye naguhatse
nabi?" Muganza ati: «Icyo mbigusabira ni uko wamungezaho nkishingana, kuko mu Bugesera
bampiga bavuga ko nari umutoni wa Nsoro. Gasigwa ati: «Nzamugushyikiriza».
Bukeye basanga Cyilima i Kigali. Bagezeyo, Gasigwa abwira Cyilima, ati: Nkuzaniye Muganza
uyu nguyu, wahoze ari umutoni wa Nsoro; yansabye kumukuzanira ngo mwibonanire ngo hari
icyo ashaka kukubwira».
Bahamagaza Muganza, Gasigwa aramusohoza, ati: «Nguyu Muganza wansabye ko
nzamukugezaho ukamushingana mu Bugesera, kuko bamwanga bamuhora ko yari umutoni wa
Nsoro». Rugwe yumvise ko Muganza yari umutoni wa Nsoro, biramushimisha; kuko namuhaka
akamutonesha azamuyoborera u Bugesera. Yari azi neza imico yabwo. Cyilima abwira Gasigwa
ati: «Taha na we Muganza turagumanye».